Bill Gates (1) :

William Henry Gates yavutse kuya 28 ukwakira 1955 mu mujyi wa Seattle I Washington.

Ni umuhungu wa William Henry Gates Senior na Mary Maxwell Gates.

Bill Gates umwe mubayoboye urutonde rwabakire ku isi.

Mu mwaka wa 2006 yatangaje ko 95% ku ijana by'umutungo we azabitanga mukurwanya indwara zibasiraga abantu mu bihugu by'amajyepfo ya Amerika.

Mu mwaka wa 2014 ku nshuro ya 21 yongeye gutangazwa nk'umukire wa mbere ku isi n'umutungo wa miriyari 81 by'amadorari nk'uko ikinyamakuru cya Forbes cyabitangaje. Mumwaka wa 1973 kugeza muw'1975 yize ibijyanye n'amategeko muri kaminuza ya Havard. Naho muri 2007 ahabwa impamyabushobozi y'ikirenga muri kaminuza ya Havard.

Bill Gates mugukora Microsft :

Ku myaka 13 gusa yari amaze kuba intiti mubijyanye na mudasobwa.

Bill Gates afatanyije n'inshuti ze barafatanyije kugirango bagure kandi banakusanye byinshi kubyerekeye na programe za mudasobwa.

Wakwibaza impamvu uyu musore yahisemo kureka ishuri... gusa Bill Gates we yarazi impamvu kandi yumvaga nta kosa ribirimo kuko yarazi aho ashaka kuba yagera.

Muw 1975 ubwo yajyaga gukorera sosiyete yitwa MITTS (Micro Instrumentation and Telemetry Systems) icyogihe bashakaga kwagura imikorere ya za mudasobwa nshya zari zigisohoka.

Bill Gates na Paul Allen wari inshuti kuva mu bwana bajyaga baganira mu gihe cy'ibiruhuko bakaganira kubyerekeye ahazaza ariko iyi nshuti ye Allen akajya akunda kumusaba ko yazakora software ntibyatinze Bill na Paul bajya kwagura ibyerekeye ikoreshwa rya mudasobwa muri kaminuza za Washington.

Bakirangiza umwaka wa mbere gusa baba bahawe ubushobozi bwo kuba baba abaprogrammers banashinga agatsinda gato kakaoraga ibyerekeye mudasobwa bidatinze baba bahawe ubuzima gatozi bwo gukora, aho binjizaga amadorari 20000.

Bill Gates yaje kureka ishuri ahubwo umwaka ukurikiyeho aba akoze Microsoft yabanje kwitwa "Altair 8800".

Iyi niyo yatumye Bill Gates amenyekana ku rwego mpuzamahanga kuko yahise imenyekana ndetse abantu batangira kujya bayigura ngo bayikoreshe muri za mudasobwa zabo.

Gusa muw'1980 haje irindi koreshwa rya mudasobwa mubyerekeye software ryaje risa nkaho rishaka gukura Microsoft kuruwo mwanya yari imaze gufata.